UBUYOBOZI BWA JTC BWITABIRIYE INAMA RUSANGE YA CEPJ

Mu kigo cy’amahugurwa cya Bonne Esperance/Kicukiro ,kuva ku wa 15/05 kugeza 16/05/2025,habereye inama rusange ya komisiyo y’abepisikopi gatolika ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko(Commission Episcopale Pour l’apostolat de la Jeunesse-CEPJ) iyobowe na Nyiricyubahiro Myr Papias Musengamana ,ari nawe Perezida wa CEPJ.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko muri buri diyosezi,abayobozi b’imiryango ya agisiyo gatolika na kominote n’abapadiri omoniye baherekeza urubyiruko mu nzego zitandukanye.

Binyuze mu biganiro mu matsinda barebye ibyonnyi by’urubyiruko harimo cyane kutagira ubumenyi ku  nyigisho za kiliziya,ubukene,ubushomeri,ubusinzi,ubusambanyi n’ibindi.Babona ko ibi byakemurwa no guhugura urubyiruko mu by’ukwemera,kurufasha gukora imishinga ibyara inyungu.
Basanga imiryango ya agisiyo gatolika n’indi miryango mishya bigomba kugira uruhare runini mu kwita kuri uru rubyiruko.Urubyiruko ntirureberwe mu bibazo gusa ahubwo bagaragarizwe urukundo.
Muri iyi nama kandi twaganirijwe n’abayobozi ba caritas Rwanda berkana uko bakorana n’urubyiruko.Bati nk’urubyiruko ni ngombwa kumenya gukoresha ikoranabuhanga ,tukamenya ko ubwenge buhangano(AI-Artificial Intelligence) ntabwo busimbura umuntu ,nta nubwo bugira umuntu,ni ngombwa rero kubukoresha kuburyo budatesha umuntu agaciro.
Hagaragajwe ko imwe mu mbogamizi ishobora no gutuma ibibazo byiyongera ni ukudatega amatwi kuko  abenshi dushaka kuvuga kurusha uko dutega amatwi kandi gutega amatwi ari irembo ry’isanamitima.ibyo yumvise,bigera imbere bikamuhindura.
Ni ngombwa rero kwitoza gutegera amatwi kumva,ahoge gutera amatwi gusubiza. Kumva umuntu aho kumubwira ibyawe. Ibi iyo bibuze mu ikenurabushyo ntabwo habaho guhura no guhuza no gushaka uko hakemurwa ibibazo bahurije hamwe no guhanga udushya dukenewe.

Inama yasojwe n’umwepisikopi akomeza gushishikariza imiryango yose kwita ku rubyiruko ,cyane cyane urutitaweho cyangwa urufite ibibazo kurusha abandi,kandi asaba gukorera hamwe no guhuza imbaraga mu ikenurabushyo.Asaba ko hatangira gutegurwa uburyo tuzaherekeza Abepisikopi bo muri Afurika na Madagasikari ubwo bazakora urugendo nyobokamana i Kibeho kuwa 03/08/2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *