JTC yitabiriyeumwiherero wahuje abari muri CHARIS-SNC

UMWIHERERO WABAYE KU ITALIKI 7-9/03/2025 AHO WABEREYE: I NDERA KU BABIKIRA B’ “ABAJAMBO” Umwiherero watanginjwe kumugaragaro na Padiri Ferdinand HAGABIMANA, Omoniye w’abakarisimatike muri Dioseze ya Ruhengeri, akaba yari ahagarariye Padiri Omoniye wa CHARIS-SNC, Padiri Epimaque, utarabonetse kubera ubundi butumwa arimo. Uyu mwiherero watangijwe n’isengesho ry’igitambo cy’Ukaristiya. Muri uyu mwiherero hari hateganijwe ibiganiro 3 bitandukanye byatanzwe na Padiri Ferdinand HAGABIMANA, KANDA HANO USOME BYOSE

KUGENDANA NA YEZU

1. Intangiriro: Iyo ufashe urugendo uhitamo uburyo ukora urwo rugendo. Guhitamo imodoka ugenda nayo biterwa nuko usanzwe uyizi,warayibwiwe cyangwa abakoramo bakubwiye ubwiza bwayo. Kuri iyi si twese turi mu rugendo.Gukura mu myaka,ibitekerezo,ubwenge,ukwemera ni urugendo. Hari inzira ebyiri: kugendana na Yezu cg kugendana na Shitani. Guhitamo uwo mugendana ni ukureba niba ibyo aguha cg akwizeza birambye kuko ibya Shitani bisa nk’ibishashagirana ariko bimara akanya gato,ahari ibyishimo KANDA HANO USOME BYOSE

AHO TUBARIZWA

Kugeza ubu, Kominote ibarizwa muri Arikidiyosezi ya Kigali,muri paruwasi ya Regina Pacis/Remera, diyosezi ya Nyundo,muri paruwasi ya Stella Maris /Gisenyi,Muhato,Mbugangari, diyosezi ya Cyangugu,paruwasi ya Mushaka, diyosezi ya Kabgayi,paruwasi ya Kabgayi, diyosezi ya Butare,paruwasi ya Butare Ibindi bisobanuro wabariza aha hakurikira: Kominote y’Urubyiruko Ruhamya Kristu (JTC) BP. 602 KANDA HANO USOME BYOSE