ABAGIZE CHARIS BASUYE UMUYOBOZI WABO

Kuri 17 Gicurasi 2025, abayobozi b’imiryango yibumbiye muri SNCC basuye umwepisikopi wa Byumba. CHARIS(Charismatic Revival International Service) ni urwego rwashyizweho na Papa Francisco mu 2019, rugahuza urwego mpuzamahanga rw’abakarisimatike ndetse n’imiryango mishya ikomoka ku Ivugururwa muri Roho Mutagatifu. Nyuma hashyizweho urwego rwa CHARIS kuri buri mugabane ndetse na buri gihugu. Mu Rwanda uru rwego rwitwa SNCC( Service National de Communion de CHARIS).Umuyobozi wa SNCC mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda ni Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana ,umwepisikopi wa Byumba, akaba yarasimbuye Nyiricyubahiro Musenyeri Servelien Nzakamwita ,watangiranye na SNCC kuri 27/04/2021 KANDA HANO USOME BYOSE

UBUYOBOZI BWA JTC BWITABIRIYE INAMA RUSANGE YA CEPJ

Mu kigo cy’amahugurwa cya Bonne Esperance/Kicukiro ,kuva ku wa 15/05 kugeza 16/05/2025,habereye inama rusange ya komisiyo y’abepisikopi gatolika ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko(Commission Episcopale Pour l'apostolat de la Jeunesse-CEPJ) iyobowe na Nyiricyubahiro Myr Papias Musengamana ,ari nawe Perezida wa CEPJ. Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko muri buri diyosezi,abayobozi b’imiryango ya agisiyo gatolika na kominote n’abapadiri omoniye baherekeza urubyiruko mu nzego zitandukanye. Binyuze mu biganiro mu matsinda barebye ibyonnyi by’urubyiruko harimo cyane kutagira ubumenyi ku  nyigisho za kiliziya,ubukene,ubushomeri,ubusinzi,ubusambanyi n’ibindi.Babona ko ibi byakemurwa KANDA HANO USOME BYOSE

KUGENDANA NA YEZU

1. Intangiriro: Iyo ufashe urugendo uhitamo uburyo ukora urwo rugendo. Guhitamo imodoka ugenda nayo biterwa nuko usanzwe uyizi,warayibwiwe cyangwa abakoramo bakubwiye ubwiza bwayo. Kuri iyi si twese turi mu rugendo.Gukura mu myaka,ibitekerezo,ubwenge,ukwemera ni urugendo. Hari inzira ebyiri: kugendana na Yezu cg kugendana na Shitani. Guhitamo uwo mugendana ni ukureba niba ibyo aguha cg akwizeza birambye kuko ibya Shitani bisa nk’ibishashagirana ariko bimara akanya gato,ahari ibyishimo hagasimburwa n’agahinda no kwiheba. Naho ugendanye na Yezu agira amahoro n’umunezero bidashira. 2. Kugendana na Yezu Kugendana na Yezu ni ukumwiga ingero n’ingendo. Yezu agenda ate?Avuga KANDA HANO USOME BYOSE