ABAGIZE CHARIS BASUYE UMUYOBOZI WABO

Kuri 17 Gicurasi 2025, abayobozi b’imiryango yibumbiye muri SNCC basuye umwepisikopi wa Byumba. CHARIS(Charismatic Revival International Service) ni urwego rwashyizweho na Papa Francisco mu 2019, rugahuza urwego mpuzamahanga rw’abakarisimatike ndetse n’imiryango mishya ikomoka ku Ivugururwa muri Roho Mutagatifu. Nyuma hashyizweho urwego rwa CHARIS kuri buri mugabane ndetse na buri gihugu. Mu Rwanda uru rwego rwitwa SNCC( Service National de Communion de CHARIS).Umuyobozi wa SNCC mu nama KANDA HANO USOME BYOSE

UBUYOBOZI BWA JTC BWITABIRIYE INAMA RUSANGE YA CEPJ

Mu kigo cy’amahugurwa cya Bonne Esperance/Kicukiro ,kuva ku wa 15/05 kugeza 16/05/2025,habereye inama rusange ya komisiyo y’abepisikopi gatolika ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko(Commission Episcopale Pour l'apostolat de la Jeunesse-CEPJ) iyobowe na Nyiricyubahiro Myr Papias Musengamana ,ari nawe Perezida wa CEPJ. Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko muri buri diyosezi,abayobozi b’imiryango ya agisiyo gatolika na kominote n’abapadiri omoniye baherekeza urubyiruko mu nzego KANDA HANO USOME BYOSE

JTC yitabiriyeumwiherero wahuje abari muri CHARIS-SNC

UMWIHERERO WABAYE KU ITALIKI 7-9/03/2025 AHO WABEREYE: I NDERA KU BABIKIRA B’ “ABAJAMBO” Umwiherero watanginjwe kumugaragaro na Padiri Ferdinand HAGABIMANA, Omoniye w’abakarisimatike muri Dioseze ya Ruhengeri, akaba yari ahagarariye Padiri Omoniye wa CHARIS-SNC, Padiri Epimaque, utarabonetse kubera ubundi butumwa arimo. Uyu mwiherero watangijwe n’isengesho ry’igitambo cy’Ukaristiya. Muri uyu mwiherero hari hateganijwe ibiganiro 3 bitandukanye byatanzwe na Padiri Ferdinand HAGABIMANA, KANDA HANO USOME BYOSE