UBUTUMWA N’IBIKORWA

JTC muri Forum des Jeunes-Ruhengeli 2024

Kominote  JTC ifite ubutumwa bw’ingenzi bwo  « Gufasha urubyiruko kumenya Yezu ariwe Kristu »

Ihamagarira urubyiruko kwisubiraho,kuzirikana amasezerano bakoze mu gihe cya batisimu

Turahamya ko urubyiruko rwicujije rushobora byinshi bibafitiye akamaro, kiliziya n’umuryango muri rusange .

Kominote ifasha kandi mu bikorwa  byose bishimangira umuco w’ubumwe.

Umuryango ukorera mu rubyiruko.Umuryango ugira ibikorwa byinshi bitandukanye harimo :

-Gutegura amasengesho,imyiherero n’ibiganiro nyunguranabitekerezo mu rubyiruko ;

Kujya mu butumwa mu bigo by’amashuri y’ingeri zose ubisabwe n’abayobozi babyo cyangwa abanyeshuri ubwabo,amaparuwasi n’amakoraniro y’abasenga ;

Gutegura isengesho ryo gushengerera ku wa kane wa buri cyumweru  cyane cyane ku rubyiruko,

Umuryango ufasha abawugize kimwe n’urubyiruko muri rusange ,mu bikorwa bitandukanye byo kwitegza imbere kuri roho no ku mubiri ,babashakira amahugurwa n’inyigisho zibafasha gutera imbere

Hari na gahunda yita ku bana.Rimwe na rimwe hategurwa amahuriro n’ingendo z’amasengesho kuri abo bana ;

Umuryango ugira gahunda yo gutega amatwi urubyiruko aho bahabwa inkunga ya Roho n’ubumuntu.