Kuri 17 Gicurasi 2025, abayobozi b’imiryango yibumbiye muri SNCC basuye umwepisikopi wa Byumba.
CHARIS(Charismatic Revival International Service) ni urwego rwashyizweho na Papa Francisco mu 2019, rugahuza urwego mpuzamahanga rw’abakarisimatike ndetse n’imiryango mishya ikomoka ku Ivugururwa muri Roho Mutagatifu.
Nyuma hashyizweho urwego rwa CHARIS kuri buri mugabane ndetse na buri gihugu. Mu Rwanda uru rwego rwitwa SNCC( Service National de Communion de CHARIS).Umuyobozi wa SNCC mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda ni Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana ,umwepisikopi wa Byumba, akaba yarasimbuye Nyiricyubahiro Musenyeri Servelien Nzakamwita ,watangiranye na SNCC kuri 27/04/2021 akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu ijambo rye, uhagarariye abagize SNCC, Bwana Valens Musabyimana yagarutse ku mavu n’amavuko ya SNCC ,avuga intego ya CHARIS ko ari ukugira ngo abanyamuryango bayigize batahirize umugozi umwe, buzuzanye bitabujije ko buri muryango ukomeza ibikorwa byawo bijyanye n’ingabire shingiro zawo, ariko hakaba hashobora kubaho n’ibikorwa bahuriraho. Ikindi ni uko bashobora kujya buzuzanya ndetse bagaterana inkunga cyane cyane mu bikorwa basanzwe bahuriraho.Intego ya CHARIS ikubiye mu ngingo 3:
Ubumwe,Batisimu muri Roho Mutagatifu n’Ibikorwa by’urukundo.
Mu ijambo rye,Myr Papias,yishimiye ko abagize SNCC bamusuye ,aboneraho kubasaba gukomeza gukorera hamwe,kandi bayobowe na Roho Mutagatifu.Yasabye ko imiryango yose iri muri SNCC yagira amategeko ayigenga kandi buri muryango ukagira uburenganzira bwo gukora bihereye ku cyemezo cy’umwepisikopi wa diyosezi bavukiyemo.
Uretse ibiganiro no kungurana ibitekerezo,baturiye hamwe igitambo cy’Ukaristiya,basabira ubutumwa bwa CHARIS,aho Musenyeri Papias yabasabye buri wese kuba intumwa,kandi intumwa yitegura no kuba yamena amaraso kubera inkuru nziza ya Yezu Kristu.
Abahagarariye SNCC basoje bifuriza umushumba isabukuru nziza kuko kuri 14/05/2025 yari yujuje imyaka 3 abaye umwepisikopi wa Byumba ,ndetse no kuri 18/05/2025 akuzuza imyaka 28 amaze ahawe isakramentu ry’ubusaseridoti.