UMWIHERERO WABAYE KU ITALIKI 7-9/03/2025
AHO WABEREYE: I NDERA KU BABIKIRA B’ “ABAJAMBO”
Umwiherero watanginjwe kumugaragaro na Padiri Ferdinand HAGABIMANA, Omoniye w’abakarisimatike muri Dioseze ya Ruhengeri, akaba yari ahagarariye Padiri Omoniye wa CHARIS-SNC, Padiri Epimaque, utarabonetse kubera ubundi butumwa arimo. Uyu mwiherero watangijwe n’isengesho ry’igitambo cy’Ukaristiya.
Muri uyu mwiherero hari hateganijwe ibiganiro 3 bitandukanye byatanzwe na Padiri Ferdinand HAGABIMANA, aribyo:
- Amavu n’amavuko ya CHARIS SNC
- Intambara ya roho
- Iyogezabutumwa rijyanye n’ibihe tugezemo
Umunsi wa kabiri w’umwiherero, kuri 8/3/2025, watangijwe n’isengesho ryo gusingiza Imana, aho twahawe ijambo riri mu Ibyakozwe n’intumwa 2,42-47 (Imibereho y’abakristu ba mbere)
Nyuma hakurikiyeho ikiganiro cya mbere.
IKIGANIRO CYA 1: AMAVU N’AMAVUKO YA CHARIS SNCC”.
Padiri yatangiye avuga amavu n’amavuko ya Renouveau Carismatique catholique (Ivugururwa muri Roho Mutagatifu muri Kiliziya gatolika).
Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ryatangiye mu kwezi kwa kabiri 1967, mu mwiherero wahuje bamwe mu banyeshuri n’abarimu bo muri kaminuza ya Duquesne, muri Pittsburgh, Pennsylvanie, muri Amerika. Muri uyu mwiherero bazirikanye cyane ku gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyane cyane umutwe wa 1 kugeza ku mutwe wa 4. Muri uyu mwiherero, mu kuramburiranaho ibiganza, bamwe bahawe ingabire yo kuvuga mu ndimi, guhanura n’izindi. basohoka muri uyu mwiherero batanga ubuhamya ku byo Imana yabakoreye ibaha gutangarira urukundo rwayo rutangaje.
Kugira ngo bihabwe umurongo muri kiliziya gatolika, Papa Pawulo wa 6 yashyizeho itsinda(komisiyo) riyobowe na Karidinali w’umubiligi Léon-Joseph Suenens.
Karidinali Suenens yatanze raporo nziza igaragaza ko ivugururwa muri Roho Mutagatifu muri kiliziya gatolika ari ikintu cyiza gikwiye gushyigikirwa.
Mu kugaragaza ko bikenewe, Papa Yohani wa 23, atangiza inama nkuru ya Vatikani ya 2 yaragize ari”Nimukingure amadirishya , mureke Roho Mutagatifu yinjire”.
Nyuma ya Vatikani ya 2 rero abantu batangira kwiyumvamo ubushyuhe budasanzwe bwo kwamamza Inkuru nziza ya Yezu Kristu, bityo havuka imiryango mishya (communautes nouvelles) myinshi.
Uko Kominote zagendaga ziyongera hatangira kugaragaramo ubwumvikane buke no kugongana mu mikorere.
Papa Fransisiko uvuga ko imbaraga z’ivugururwa muri Roho Mutagatifu ziri mu bumwe , nibwo ashyizeho ihuriro rihuriweho n’izo kominote n’amatsinda yose yavutse ku Ivugururwa muri Roho Mutagatifu, aribyo bise CHARIS(Catholic Charismatic Renewal International Service).Iyi ikaba service igamije kugarura ubumwe no gukorera hamwe kuri kominote n’imiryango yose yegamiye ku Ivugururwa muri Roho Mutagatifu.
Intego nyamukuru ya CHARIS (SNCC) ni uko abanyamuryango barigize batahiriza umugozi umwe bakuzuzanya bitabujije ko buri wese akomeza ibikorwa bye ariko hakaba hashobora kubaho ibikorwa bahuriraho. Ikindi ni uko bashobora kujya buzuzanya ndetse bagaterana inkunga cyane cyane mu bikorwa basanzwe bahuriraho.
IKIGANIRO CYA 2: INTAMBARA ZA ROHO/ COMBAT SPIRITUEL
Haba intambara z’ubwoko 2. Hari intambara y’imbere(ad intra) n’intambara y’inyuma(ad extra)
Ibyakozwe n’Intumwa 4,32 bavuga ko Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe, bunze ubumwe mu byo bakora. Ni ngombwa ko habaho ubumwe hagati y’abagize Ivugururwa muri Roho Mutagatifu, kandi ubwo bumwe bukanaboneka hagati y’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu na Kiliziya muri rusange, bubaha inzego za kiliziya (charismes et Hierarchie). Ingabire za Roho Mutagatifu n’Ubuyobozi bwa Kiliziya bigomba kuzuzanya no kunga ubumwe. igisubizo rero ntabwo kiva mu guhangana ahubwo kiva kumvira gushingiye mu biganiro.
- INTAMBARA Z’IMBERE
Intamba y’imbere: Iyi ntambara mu makoraniro menshi y’abasenga muri Roho Mutagatifu uyisangamo.
Iyi ntambara igaragara mu buryo butandukanye:
- Guheza/Kwironda: guheza abantu bamwe na bamwe mu makoraniro
- Ubuhamya buke: Kuba ntaho utandukaniye n’abandi bose.iyo ubuhamya bubuze bigwisha abato mu kwemera.ubuhamya bugomba kugaragara mu migirire,mu bikorwa no mu magambo.
- Ubumenyi buke/ubujiji (mu by’Imana): Hozeya 4,6-8. Umuryango wanjye urimbuwe n’ubujiji no kutamenya(v.6). Ubujiji butuma dukora amakosa menshi. Sekinyoma adusubiza kubyabaye kuri Adamu na Eva. Ubujiji ni idirishya Sekibi yinjiriramo.
- Ubuyobe: Kuba umugatolika ariko ukagira ibyo wemera n’ibyo utemera. Gushidikanya iyo bitabonye urumuli bibyara ubuyobe.
- Inyota y’ifaranga: gusenga no gukora ntabwo dukwiye kubitandukanya. Kwibanda kuri kimwe ukareka ikindi ni ubuyobe bwo kutumva ko Jambo yigize umuntu .urugero: Pawulo Mutagatifu yarigishaga ariko akaboha n’amahema. Senga kandi ukore.
- Ibikomere by’amateka: Yezu ati “Haguruka ufate ingobyi yawe ugende”. hari abicara mu ngobyi y’amateka yabo, ntibave aho bari. Ariko iyo Yezu aje mu buzima bwawe ugendana ingobyi yawe nk’amateka yawe ariko itakiri umutwaro ukuboshye, ukubuza kugenda no gusanga abandi. ntitwafasha abandi tutifashije. Iyo wakomeretse wihorera utabizi. Dusabe Roho Mutagatifu aduhe amagambo yo kwigisha inkuru nziza ntawe dukomerekeje.
Intambara z’imbere zishobora kurwanywa kuko aritwe kenshi tuba tuzifitemo uruhare.
- INTAMBARA ZITURUKA HANZE
Izi ntambara zigizwe kenshi n’ibituruka hanze y’amakoraniro yacu bikaza byangiza cyangwa bididiza ukwemera n’ubuhamya byacu. Bimwe mu bitera izi ntambara ni ibi bikurikira:
- Ubuhakanyi/Ubuhakanamana: Hari bake bavuga ko batemera Imana, hakaba n’abandi benshi babaho nk’aho Imana itabaho. Ubuhakanama buturutse kuri science. Ubuhakanyi buri theologique cyangwa physiologique. Guhakana iremwa rya muntu. Urugero ngo umuntu yaturutse mu ngagi (Big bang). Ngo Imana twarayishe ntabwo izagaruka n’ibindi.
- Ubuyobe: Ibintu byose twabigize bimwe. Kumva ko gusenga no kudasenga byose ari kimwe. Kuvuga ko ukuri ari ikinyoma cyemewe n’abantu benshi, mbese ni ukuvuga ko nta kuri kubaho.
Ngo ibintu ni bimwe biterwa n’igihari. Ngo aho nasengera ntakibazo bose bavuga Imana.
- Ubukristu n’umuco nyarwanda: Aho usanga hari abavuga ko ubukristu ntacyo bwatuzaniye uretse ubwicanyi. Abazungu batwatse Imana zacu batuzanira Imana yabo.
- Ubuhanuzi n’ubupfumu: Aha usanga hari abavuzi gakondo kandi basenga. Aha dukeneye Ingabire y’ubushishozi/discernement. Hari aho usanga hari ibyumba by’amasengesho mu ngo z’abakristu gatolika, ibi nabyo ni ukubishishozaho.
- Politique mpuzamahanga: Aha usanga imwe mu miryango mpuzamahanga ishyigikiye ubutinganyi, gutwitira undi, gukuramo inda, ikoranbuhanga, ubwenge bw’ubukorano(artificial intelligence) akenshi bagamije kugabanya umubare munini w’abantu ku isi.
- Social medias: Kuba imbata ya social media bituma dutakaza concentration mu gusenga. Ariko kandi tugomba kugira ubumenyi mu mikoreshereza yayo,tukayikoresha twamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu.
- Abarwanya Kiliziya: Hari intambara yeruye irwanya Kiliziya iturutse kubatayirimo. Urugero kurwanya ubusaseridoti, kwanga abapadiri n’abandi bose bihayimana. Ariko kandi hari n’abayirwanya bayirimo imbere. Urugero gufata abana b’abahungu ku ngufu, ariko abenshi mubahamwe n’ibi byaha usanga kenshi baba barinjiye aricyo bagamije, baraje ari abatinganyi.
- Gusenya urugo/Umuryango: Ibisenya umuryango ni byinshi kandi umuryango niwo ugize Kiliziya.Harashakwa isi itagira urugo ruzima. Gahunda zitwaza uburenganzira bw’umugore,umwana ariko zigamije gusenya umuryango.
- Intambara n’ibyorezo: Gukora ibyorezo muri za laboratware hagamijwe kugabanya umubare w’abantu ku isi no gutamba ibitambo ku bigirwamana bakorera. Batera ibyorezo kugirango bakore imiti babone abayigura. Benshi barakira ariko bagakenesha abandi.
- Kwiheba ku bakire no ku bakene: Abakire barajya mu busambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, barashaka uburyo bwose bigwizaho imitungo.ubukene buterwa n’izo ntambara n’ibyorezo bugenda bwiyongera,bigatuma gusenga bigenda bicika.
- Kwiyahura: Kubura icyerekezo cy’ubuzima bishyira ku kwiyambura ubuzima.
IKIGANIRO CYA 3: IYOGEZABUTUMWA RIJYANYE N’IBIHE
TUGEZEMO
- Umwogezabutumwa agambo:
- Gukunda no kumva ko akunzwe. Urukundo nirwo moteri y’iyogezabutumwa
- Kugira iby’ingenzi bituma akora neza ubutumwa: Kumenya Bibiliya no kumenya amategeko y’Imana, …
- Agomba kuba afite uko abanye n’Imana by’umwihariko: Isengesho, gusiba no kwigomwa, gufasha abakene.
- Ni gute twakora iyogezabutumwa?
Iyogezabutumwa ryakorwa neza tugeze ku byiciro byose bigize umuryango:
- Abana
- Urubyiruko
- Abashakanye
- Ababyeyi bibana
- Impfubyi
- Abagitegereje umuhamagaro
Tugomba kandi kwita ku muco n’amateka by’igihugu.
- Gukoresha Ingabire dufite
- Ingabire yo gusabira abarwayi
- Ingabire yo gukora ibitangaza
- Ingabire yo kwirukana roho mbi
Hakorwa iki rero?
Biragaragara ko abana n’urubyiruko bagenda bagabanuka muri Kiliziya no mu kwemera, hakorwa iki ?
Byaba byiza habaye:
- Amakoraniro y’abana duhereye mu mashuri abanza,ayisumbuye na kaminuza kandi ayo makoraniro akagira uko akurikiranywa
- Kujyana ubutumwa hamwe hari imifatangwe (hamwe hagoye cyane)
- Kwirinda kuzimya Ingabire za Roho Mutagatifu
-Kudatinya Ingabire za Roho Mutagatifu
-Kutihangishaho Ingabire za Roho Mutagatifu
-Kigira amakuru ku ngabire za Roho Mutagatifu