
Yezu Kristu akuzwe.
Murakaza neza ku rubuga rwa Kominote y’urubyiruko Ruhamya Kristu(Communaute de Jeunes Temoins du Christ-JTC).
Intego yacu ni ugufasha urubyiruko kumenya Yezu Kristu.
Uru rubuga muzarusangaho amakuru ajyanye n’ubuzima n’imikorere y’abagize JTC.
Tuzajya tubagezaho inyigisho zitandukanye zidufasha mu kwitagatifuza.
Muzajya mubona amakuru ajyanye n’ibikorwa by’iyogezabutumwa dukora.
Abifuza kuba aba JTC nabo bazabana uburyo bworoshye bwo kutwandikira .
Nshuti,by’umwihariko rubyiruko dukunda,nubwo uru rubuga ruzabagezaho amakuru y’iyogezabutumwa rikorwa na JTC, turifuza cyane ko rwanabafasha kurushaho kwegerana n’Imana musoma inyigisho zitandukanye tuzajya tubagezaho.
Turaha ikaze kandi ngo muze muri JTC dufatanye kwitagatifuza no gufasha abandi kwitagatifuza.
Twebwe, abagize JTC,turabakunda kandi tubasabiye umugisha ku Mana. Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho,akaba n’Umurinzi wa JTC, adusabire twese.
Nimuhorane amahoro y’Imana.
Umuyobozi wa JTC
KAYUMBA Berchaire