KUGENDANA NA YEZU

1. Intangiriro:

Iyo ufashe urugendo uhitamo uburyo ukora urwo rugendo. Guhitamo imodoka ugenda nayo biterwa nuko usanzwe uyizi,warayibwiwe cyangwa abakoramo bakubwiye ubwiza bwayo.

Kuri iyi si twese turi mu rugendo.Gukura mu myaka,ibitekerezo,ubwenge,ukwemera ni urugendo.

Hari inzira ebyiri: kugendana na Yezu cg kugendana na Shitani. Guhitamo uwo mugendana ni ukureba niba ibyo aguha cg akwizeza birambye kuko ibya Shitani bisa nk’ibishashagirana ariko bimara akanya gato,ahari ibyishimo hagasimburwa n’agahinda no kwiheba.

Naho ugendanye na Yezu agira amahoro n’umunezero bidashira.

2. Kugendana na Yezu

Kugendana na Yezu ni ukumwiga ingero n’ingendo.

Yezu agenda ate?Avuga ate?Yambara ate?Yitwara ate? Iyo ugeze aho guhitamo,ubaza Yezu uti “ari wowe wabigenza ute?”.Yezu azakumurikira akwereke inzira yo kunyuramo.

Iyo bavuze kugendana na Yezu abajeune benshi twumva ngo ni iby’abakuze batagira ikindi kintu bakora , ariko Yezu iyo mugendanye Ntabwo usitara cyangwa ngo utsikire kuko Yezu arakuramira .

Yewe naho waca mu muriro Ntabwo washya n’amazi Ntabwo yagutembana kuko uba uri kumwe na Yezu . Yezu iyo mugendanye yuzuza kwizera kwacu Kandi nk’abajeune Yezu aradukunda, ikirenzeho yifuza ko tumwizera akadufasha .

3. Abajeune mu muhamagaro wo kugendana na Yezu

1. Iyo ugendanye na Yezu uronka umukiro n’amahoro : ndabizi neza ko ntakintu kiza kibaho mu buzima nko kubaho ufite amahoro utuje muri wowe. Iyo wumva wuzuye imbaraga Yezu muri kumwe uziko ureba ukabona wanateruza inzu akaboko kamwe ; byose ni ukubera kugendana na Yezu

2. Iyo u gendanye na Yezu uronka ubugingo :

3. Iyo ugendanye na Yezu uronka agakiza

4. Iyo ugendanye na Yezu uronka ubuzima

5. Iyo ugendanye na Yezu byose wifuzaga wafataga nk’i nzozi biba impamo : Yezu aratubwira ati « nimuze iwanjye mwese abaremerewe n’imitwaro nzabaruhura ». Ugendana na Yezu akakuruhura ,akakubohora kungoyi za Sekibi , mbese Yezu ni Umwami kandi ni Umukiza .

Ijambo ry’Iimana : Yeremiya umutwe wa mbere umurongo wa 4 kugeza  19 (Yeremiya1,4-19)

Bavandimwe, gukurikira Yezu mukagendana mu nzira zose bijyana no kwizera. Ubundi mu kwizera byose birashoboka, nta kinanira lmana kandi byose twifuza nitubisaba twizeye byose tuzasubizwa, kandi tujye tunamenya gusaba neza ibifite akamaro karambye apana iby’uwo mwanya bihita bishira.

Nta handi wabona umunezero uretse kwa Yezu honyine  ! Mbifurije kugendana na Yezu ubuzima bwanyu bwose kuko ntakiza kirenze kubana na Yezu !

4. Ibisabwa ngo ugendane na Yezu

  1. Kubaho mu isengesho
  2. Gusoma ijambo ry’Imana
  3. Guhabwa amasakramentu(Ukaristiya, Penetensiya,…)
  4. Kuba mu matsinda y’abasenga kuko kubaho wenyine ni nko kugenda mu ishyamba wenyine aho wahura n’inyamaswa ukabura ugutabara.
  5. Kugira umujyanama wizeye

5. Umwanzuro:

Hitamo kugendana na Yezu mu buzima bwawe bwose nibwo uzahorana amahoro.

Saba Nyagasani aguhe ingabire yo kumukomeraho no kugendana naWe igihe cyose.

Kugendana na Yezu ni ingabire y’Imana kuko ku bwacu ntitwabyishoboza.

Udutuma rero niwe udushoboza icyo adusaba gusa ni ukumwemerera akaba Umugenga w’ubuzima bwawe.

Yezu yabaye ku isi ariko ntiyabaye uw’isi.Ntabwo yari nyamujya iyo bigiye.Ibidakwiye yarabyamaganaga kandi agahamagarira n’abandi kubireka.Ibyiza akabashishikariza kubikurikiza.

Natwe nk’aba jeunes ntitugendere mu ihururu ry’isi turimo aho ibintu byose byemerewe buri wese. Ujye ushishoza umenye ko byose bitagufitiye akamaro kandi urebe ibifite akamaro karambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *