KUBA UMU JTC

          Uwakirwa mu muryango JTC  ni:

          ► Umukobwa/umuhungu utarashaka ;

          ►Umukobwa/umuhungu wabatijwe 

               muri kiliziya gatolika ;

          ► Umukobwa/umuhungu ufite

               inyota yo gufasha urubyiruko ;

          ► Umukobwa/umuhungu utari mu

                wundi muryango ;

          ► Uwihayimana wa diyoseze abiherewe

                uruhushya n’umwepisikopi we ;

           ► Umufurera /umubikira abiherewe uruhushya n’umukuru  w’umuryango we .

           ►Kuko umuryango ushingiye ku ivugururwa muri Roho Mutagatifu,uwifuza kuba umu JTC agomba kuba afite ikoraniro rya Karisimatiki asengeramo kugira ngo twakire,dukuze kandi dukoreshe ingabire za Roho Mutagatifu mu gufasha urubyiruko kubaho mu rukundo rw’Imana.

Kuko kwinjira mu muryango bikorwa ku bushake,ushaka kwinjira yandika ibaruwa yo  kubisaba.

 Umuryango kandi ugira inshuti. Inshuti z’umuryango ni abantu bakunda  kandi bafasha umuryango ariko bafite impamvu zinyuranye zibabuza kuba abanyamuryango byuzuye.