Uwakirwa mu muryango JTC ni:
► Umukobwa/umuhungu utarashaka ;
►Umukobwa/umuhungu wabatijwe
muri kiliziya gatolika ;
► Umukobwa/umuhungu ufite
inyota yo gufasha urubyiruko ;
► Umukobwa/umuhungu utari mu
wundi muryango ;
► Uwihayimana wa diyoseze abiherewe
uruhushya n’umwepisikopi we ;
► Umufurera /umubikira abiherewe uruhushya n’umukuru w’umuryango we .
►Kuko umuryango ushingiye ku ivugururwa muri Roho Mutagatifu,uwifuza kuba umu JTC agomba kuba afite ikoraniro rya Karisimatiki asengeramo kugira ngo twakire,dukuze kandi dukoreshe ingabire za Roho Mutagatifu mu gufasha urubyiruko kubaho mu rukundo rw’Imana.
Kuko kwinjira mu muryango bikorwa ku bushake,ushaka kwinjira yandika ibaruwa yo kubisaba.
Umuryango kandi ugira inshuti. Inshuti z’umuryango ni abantu bakunda kandi bafasha umuryango ariko bafite impamvu zinyuranye zibabuza kuba abanyamuryango byuzuye.