AMATEKA

Kominote y’urubyiruko ruhamya Kristu –JTC-mu magambo ahinnye y’igifransa yavutse mu mwaka w’i 1993 muri Centre Christus/Remera,Kigali-Rwanda.Yatangijwe n’urubyiruko rw’abakristu gatolika basengeraga mu Ivugururwa muri Roho Mutagatifu,babifashijwemo n’umupadiri w’umuyezuwiti witwa Padiri Christian de Fayes .Bamaze kubona ingorane za Roho n’ubumuntu urwo rubyiriko rwari rufite,bishyize hamwe kugira ngo bahamye urukundo rw’Imana.Kugira ngo urukundo ruganze inabi.bagiye batumira urubyiruko bakabigisha urukundo rw’Imana no kubana kivandimwe,ko twese turi abana b’umubyeyi umwe Imana Data ishobora byose.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,bamwe barishwe,abandi barahunga.Ariko muri 1995,abari barasigaye bongeye kwibukiranya ibihe babayeho ,bityo bongera kubyutsa uburyo bwo gusenga.Bigeze aho bava mu kivunge bagira umurongo wo kubaho biyemeza.Ni uko Kominote ivuka ityo.Bashyiraho amategeko abagenga mu rwego rwa kiliziya(statuts canoniques) ndetse n’amategeko abagenga mu rwego rwa Leta y’u Rwanda(Statuts Juridiques).

JTC ni umuryango mushya aho ubuzima bwa kivandimwe bushingiye mu gusangira ubuzima no ku isengesho.